Skip to main content Skip to page footer
Urubuga rwemewe rwa Leta y’u Rwanda

Policy, Planning and Risk Reduction Directorate General

The Directorate General of Policy, Planning and Risk Reduction contributes to the mandate of the Ministry

Ishami rishinzwe Politiki, Igenamigambi no Kugabanya Ibyago

Ishami rishinzwe Politiki, Igenamigambi no Kugabanya Ibyago bugira uruhare mu nshingano za Minisiteri binyuze mu bikorwa bikurikira:

  1. Guhuza itegurwa ry’igenamigambi rya Minisiteri;
  2. Gukurikirana no gusuzuma ishyirwa mu bikorwa ry’ibikorwa byateganyijwe mu mashami n’igenamigambi rya Minisiteri;
  3. Gukora ku buryo raporo z’ibikorwa byakozwe zitangwa ku gihe;
  4. Gukora ku buryo amakuru ya Minisiteri akusanywa mu buryo bwuzuye, asesengurwa kandi acungwa neza;
  5. Gukora ku buryo hategurwa kandi hakavugururwa politiki, amategeko, ingamba n’igenamigambi by’igihugu bijyanye n’inshingano za Minisiteri;
  6. Gukora ku buryo Politiki y’Igihugu yo Kugabanya no Gucunga Ibyago by’Ibiza ishyirwa mu bikorwa kandi igakurikiranywa;
  7. Gushyiraho uburyo bwo gukorana no gufatanya n’abafatanyabikorwa batandukanye mu kugabanya no gucunga ibyago by’ibiza;
  8. Gushyira mu bikorwa imikorere ya komite zishinzwe gucunga ibiza;
  9. Guteza imbere ibikorwa byo kugabanya ibyago by’ibiza bishingiye ku baturage;
  10. Guteza imbere gahunda zo kwegera no kwinjiza abaturage mu bikorwa;
  11. Kongera ubukangurambaga no kubaka ubushobozi;
  12. Kongera ubushobozi bwo kwihanganira ibiza no guteza imbere ingamba zo kubyitwaramo;
  13. Kwitabira igenamigambi ry’igihugu hagamijwe ko kugabanya ibyago by’ibiza byitabwaho mu igenamigambi ry’inzego no mu igenamigambi ry’ingengo y’imari;
  14. Gukurikirana no kugenzura iyubahirizwa ry’amategeko n’amabwiriza ajyanye no kugabanya ibyago by’ibiza mu nzego zitandukanye;
  15. Gukwirakwiza, gukurikirana no kwagura ishyirwa mu bikorwa ry’ingamba zo gukumira no guhangana n’ingaruka;
  16. Gutangiza no kwitabira itegurwa ry’imishinga ijyanye na Politiki, Igenamigambi no Kugabanya Ibyago;
  17. Gukora ku buryo igihugu gitanga raporo ku byagezweho mu kugabanya no gucunga ibyago by’ibiza hakurikijwe gahunda zo ku rwego rw’akarere, umugabane n’isi yose.